Tous les cantiques

Ijwi rirondora iby'agakiza

Impimbano Fr Déo Musinguzi

Paroles

Couplet 1

Ijwi rirondor’ iby’Agakiza, Ryumvikanira mu kanwa kawe; Ibihamya by’uko wakijijwe, Ko bitari mu buzima bwawe. Répéter 2 fois

Ikibazo cy’Imana kuri wowe: Wiruhiriz’iki kubivuga; Uri inyangaguhanwa n’intumva, Wirenz’ Amagambo yanjye gusa. Répéter 2 fois

Wiyoros’ Inkuru y’Agakiza, Uri urwobo rurimbur’ abantu; Abo wicish’ imigambi yawe, Barut’ ab’ubwir’ iby’Agakiza. Répéter 2 fois

Couplet 2

Mu bararitswe waje nk’abandi, Mu Batoranijw’ urasaguka; Uheruk’ijwi ryo Kurarika, Iritoranya ryaj’udahari. Répéter 2 fois

Nicyo gituma mu rugo rwawe, Wihinduriz’ugasa nk’intare; Uwo mubana nawe yakubona, agahinduka nk’uwahumanye. Répéter 2 fois

Abaturanyi baragutinya, Nk’abatiny’ ubuturo bw’inzoka; Kuber’umutima waw’uremereye, uhor’ukomeye nk’uw’intare. Répéter 2 fois

Couplet 3

Ayo magambo yaw’asheshenga, avug’urukundo rw’urumamo; Agutera kwifuzwa n’abantu, Kamere yaw’ari iy’inyamaswa. Répéter 2 fois

Uziyoberany’iminsi myinshi, Uzamenyekana ku Muns’umwe; Uw’uriwe wese n’uk’ukora, Bizerekanwa mw’Iteraniro. Répéter 2 fois

Reka nkubwir’ ibikuyoboye, bitegek’uwo mutima wawe, umutima wawe n’iseke, kizigamy’ ibizira birindwi. Répéter 2 fois

Couplet 4

Nicyo gitum’ibi byaha byose, Byagutsinze ker’ugitangira; Irari n’umujinya n’ishyari, Amahane, gusinda, Kuroga. Répéter 2 fois

Ibyo bibi byose wahishiye, Nibyo biguteye kurimbuka; Ubwenge bw’abantu ntibubizi, Iryanyuma rifitwe na YESU. Répéter 2 fois

Ko wamenye ko har’umuriro, Uzatwik’ Abanzi b’Uwiteka; Wapfukam’ imbere y’Uwiteka, Imbabazi ze zikiri hafi? Répéter 2 fois