Tous les cantiques

Dor'uko ngukumbuye

Impimbano Fr Déo Musinguzi

Paroles

DORE UKO NGUKUMBUYE

Couplet 1

Dor’uko ngukumbuye, Mbes’ Uzaza ryari Yesu, Ng’Ukur’ Umuvumo mw’isi, Uyambik’ Umugisha; N’uyu mubiri Wampaye, Uwambike Kudapfa, Ungaburir’ Ubugingo butagir’ iherezo;

Dore ngutegerereje, Mw’icumbi Wansizemo, Mw’uyu mubiri w’ibumba, Umeneka nk’urujyo; Umv’uko ndirimba ndira, Ndindiriye gucungurwa, Nzi yuk’Ubugingo bwanjye buzahag’ Ishusho Yawe.

Couplet 2

Unyambik’Imbaraga, Zo kurwan’ Intambara, Unshoboz’ Abanzi banjye, Batsinde nk’uwic’ umwe, Ni Wowe nsigaranye, Wo kuras’ uwanyuma, Urugamba rwanjye rwose rukaba rurangiye;

Ndi hagati y’imisozi, Igoswe n’Abanzi benshi, N’ibibaya byayo byose, Byuzuyemw’ abandasa; Nizo ngingo z’umubiri, wanyambitse nje mw’iyi si, Nizo ntwaro za Satani andasish’ akampamya.

Couplet 3

Ibuk’ibyo Wavuze, k’Uzatura muri njye, Ukampindur’ igitabo, Cy’uzuy’ Amagambo Yawe, Ukampindur’ Umurwa, Mukuru w’Ubwami bwawe, Ukancana nk’Itabaza ryaka mu Rugo rw’Umwami;

Ndaguhay’umutima, N’Ubugingo bwanjye bwose, Nizo sambu zikomeye, Zikwiriy’ Umwami nkawe; Ni Wowe gus’Usigaye, Wo guseny’ ibirimo, Ukaritur’ ibihome by’ingeso navukanye.

Couplet 4

Singifit’umutima, wo kuguma mur’iyi si, Kukw’ishusho yayo yose, Ishize nyirebera; Icyo nkwingingiye Yesu, Tungany’ Ubugingo bwanjye, Umbohesh’ Ikimenyetso gihamya ko nd’Uwawe.

Mbigusabye mbabaye, Ubyumvan’ imbabazi, Ubumana bwawe bwose, Bwuzurize muri njye; Amaso y’umutima wanjye, Areb’Uburanga bwawe, Ibirangaza byo mw’isi njye mbibona nk’ubusa.

Couplet 5

Icyo Yesu Yakoze, Ngw’Amboner’ Agakiza, Yampishuriy’ Ubwiru Bwe, Mbatizwa mw’Izina Rye; Niryo banga rikomeye, Akirish’ Abantu Be, Niyo Nzira y’Abaragwa Ibahesh’ Umurage;

Ntacyo ngitegerereje, Mur’iyi si yavumwe, Ndumva n’Ubugingo bwanjye, Buzinutswe kuyibamo; Icyampa nkigendera, Nk’abakiranutsi bose, Maze n’iherezo ryanjye rikab’iryera nk’iryabo.

Couplet 6

Noneh’umutima wanjye, Umazwe n’ibyishimo, Kuko numvise kw’Umwami, Wanjy’Atuye muri njye, Ubu si njy’ukiriho, Ni Kristo muri njye, Nibwo nzavamw’ amasoko adudubiz’ Ubugingo;

Ubu njye ndi nka wa Mugenzi, Waganag’i Siyoni, Ageze kuri ya Misozi, Y’igikundiro ya Emanuweli; Abungeri bamujyana, Mu mpinga ahitegeye, Bamwambika darubindi areba nez’iy’agana.