Tous les cantiques

Data Uhoraho mukuru w'ubugingo

Impimbano Fr Déo Musinguzi

Paroles

Couplet 1

Dat’Uhoraho Mukuru w’Ubugingo, Nteger’ ugutwi wumve gusenga kwanjye, Umbabarire ibibi byanjye byose, Ibyo nakoze mu myaka maze mw’isi; Ndemamw’ umutima mushya w’Ubugingo, Nkomezwe no kwemer’ Amagambo Yawe. Kukw’ubugome bukabya kwiyongera, Kand’urukundo rwa benshi rurakonje; Dore kwizera kurashize mu bantu, Njyewe njogora Ubanguk’ Uz’Unjyane.

Couplet 2

Mana y’imyuka y’abahumeka bose, Ni wow’uz’ amazina y’Intore Zawe, Rangurur’ijwi nk’Umwungeri w’Intama, Hamagar’ amazina y’Izawe Zize; Ndabona ibintu ko byahindutse byose, Kand’ishusho y’is’irushaho gushira. Data dor’Izuba Ryawe rirarenze, Non’Umwijim’ ukabije kwiyongera, Naz’Inyenyeri ziretse kumurika, Njyewe ntegerej’ Umuseke w’Agakiza.

Couplet 3

Data ngire nte ko nkiri mu Rugendo, Murikira nter’intambwe ziheruka, Kubw’igicuku inshuti zaratannye, Kubw’Umwijim’ Abagenzi barayoba; Yesu murikisha Guhishuka Kwawe, Tubon’ Igitondo cy’Umucyo w’Iteka. Dor’imiraba iteragany’ inyanja, N’aberekeza bayoberw’ ikirere; Non’Abagenzi bamaze kujugera, Bibaza niba bazager’ Imuhira.

Couplet 4

Wantangij’Urugendo nzi ko njya hafi, Sinamenye kw’ari Rembo rifunganye, Non’aho ngeze nsabwa kwiyeza cyane, Ngakomerez’ umutima kwitunganya; Kukw’abafit’ imitim’ ifit’imyanda, Ntibemererwa kuger’ imbere Yawe. Mwami nteruza Ingobyi y’Ubugingo, Umpagarike ku Gitare cy’Ibihe, Nkwezesh’ amaso ndeb’Umurimo Wawe, Meny’uwa nyuma wo Gucungur’Abawe.