Umunsi uhebuje
Impimbano · n° 57 Fr Siméon
Paroles
Couplet 1
Mbeg’ Umunsi uhebuje, Umwami Yesu Agarutse Répéter 3 fois
Niho Umugeni n’Umukwe wiwe, Bazaban’ iteka ryose
Bibanir’ iteka ryose Répéter 2 fois
Ubu noneho Ibyanditswe birimo birasohora, Bigaragaza ko byose byashitse,
Buri kimwe kigeze iherezo Répéter 2 fois
None niby’ Umwami Yavuze byose, byo Kugaruka kwe dore byashitse. Umugeni ariteguye kumusanganira Umukwe,
Ubw’ Azaba ageze mu bicu Répéter 2 fois
Couplet 2
Umugeni ararimbishijwe, arim’ aratunganywa pe. Arambikwa wa Mwenda we, wera
Yateguriwe n’Umukwe Répéter 2 fois
Ntabwo we azinjira agifite inenge, ntabwo yakwinjira afite umugayo. Ntabwo yakwinjira afite ikizinga,
kuko Umukwe arimo aramutunganya. Répéter 2 fois
Sinzi mbega ibyishimo byinshi, bizaba biri ku mpande zompi. Mbeg’ Umugeni we bizamurenga,
Kuko azaba yiboney’ Umwami we. Répéter 2 fois
Ijuru naryo rifite amatsiko, niko tubisoma mu Byanditswe. Abamalaika bafite amatsiko,
Yo kuzamureba uwo Umwami Yakunze. Répéter 2 fois
Ninde wahagera ngw’arebe, rwose ngw’ahamirize, ibijyanye n’Umunezero wanjye,
Mbonye Umwami Wankunze. Répéter 2 fois