Tous les cantiques

Iyo nitegereje

Impimbano · n° 56 Fr Siméon

Paroles

Iyo nitegereje nkareb’iyi Nzira, bituma nifuza cyane,

Kuba nakwitahira. Répéter 2 fois

Couplet 1

Iyo nsubij’ amaso inyuma nkitegereza turwana, ko mbona abapfuye benshi, ngatungurwa n’abo mbonyemo. Nikwo kubaza abasigaye, ngw’ese ibi n’ibiki mbona? Nabo bakansubiza bati:

“Ubu n’igihe cy’intwarane” Répéter 2 fois

Iyo nitegereje nkareb’iyi Nzira, bituma nifuza cyane,

Kuba nakwitahira. Répéter 2 fois

Couplet 2

Twahagurutse nk’intwari, twatabaranag’ ingoga. Ntitwigeraga dutsindwa, cyangwa ngo dusubir’ inyuma. Ngibyo bya byirato byiza byahinyujwe n’ubugwari, bw’abagenda bava mu Nzira;

Nta mpamvu nzima batanze. Répéter 2 fois

Iyo nitegereje nkareb’iyi Nzira, bituma nifuza cyane,

Kuba nakwitahira. Répéter 2 fois

Couplet 3

Abitwag’ intwari kera, bavugwag’ ibigwi byiza. Ko mbona bavuye mu Nzira ibyirato byabo biri he? Ubw’inzira yab’inyereye, abo n’abasubiye inyuma, jyewe nkomej’ Urugendo

kugeza nitahiye. Répéter 2 fois

Iyo nitegereje nkareb’iyi Nzira, bituma nifuza cyane,

Kuba nakwitahira. Répéter 2 fois

Couplet 4

Yemwe ntwarane murwana, ni mukomez’ Urugendo, kuko nta gihe gisigaye vub’aha turatabarwa. Twambar’ Intwaro z’Umwuka turimo turwan’iya nyuma, twakiriy’ inkuru nziza,

Yo gutabarwa kwo mw’Ijuru Répéter 2 fois

Murahiriwe bakundwa, ni munesh’ iyi si, muzambikwa ya Makamba,

Y’Abera banesheje. Répéter 2 fois