Tous les cantiques

Jyewe nd’uwawe

Impimbano · n° 38 Fr Siméon

Paroles

Couplet 1

Erega umva Mana yanjye, rwose nd’uwawe. Sinigeze mbona mwisi, ikikuruta. Naho nabura ibyo ntunze, nkababazwa nkiri mwisi, rwose ubyumve Mana yanjye, rwose nd’uwawe.

Jyewe nd’uwawe. Répéter 2 fois

Couplet 2

Mugihe nkirino mwisi, mfata unkomeze. Ndemera gusiga byose, nkukurikire. Menyesha ubushake bwawe, nkumvire nkirino mwisi. Ngendere n’imbere Yawe,

Nawe Unezerwe. Répéter 2 fois

Couplet 3

Komeza umutima wanjye, ndi Muntambara. Unyibwirire ibyo byiza, byose Umbikiye. Dore ubwami bwisi bwose, ntibugifite agaciro. Mwami icyo nifuza cyane,

n’ubwo mw’Ijuru. Répéter 2 fois

Couplet 4

Mpanze amaso iyo iwacu, niho nzatura. Nd’umugenzi hano mwisi, nyicamo ngenda.

Nzajya Nsenga numve ntuje, negereje Aheza cyane. Urukumbuzi ni rwinshi, (numva nataha. x2) Répéter 2 fois