Tous les cantiques

Halleluya Yesu n'umukiza

Impimbano · n° 59 Fr Siméon

Paroles

Couplet 1

Iyo ndirimba Ubuntu bwa Yesu, numva ntaz’uko nabusobanura. We yampaye Agakiza k’ubuntu, Halleluya Azaza no kunjyana.

Naw’ uvuga Ubutumwa bw’ineza, bwira bose ko Yesu ar’Umwami. Kandi ko abasha gukiza, abamwizera bakihana. Répéter 2 fois

Halleluya Yesu n’Umukiza. Répéter 4 fois

Couplet 2

Ubutumwa bw’igihe cyacu, burabwirizwa kw’isi yose. Kuk’ Umwami ari ku murimo wo gutegur’ Umugeni We.

Halleluya ku batoranijwe kuko bazaraganwa na Kristo, kandi bazanaban’ iteka, ndetse biman’ Ingoma na We. Répéter 2 fois

Halleluya Yesu n’Umukiza. Répéter 4 fois

Couplet 3

Igihe dore kiri hafi, cyo Kugaruka kw’Umwami wacu. Buri muntu wese yisuzume, kugira ng’atabonwah’ umugayo.

Erega ku banze kwihana ntibazinjira mu Bwami bw’Ijuru. Bazaririra hanze bose bategerez’ umunsi w’Urubanza. Répéter 2 fois

Halleluya Yesu n’Umukiza. Répéter 4 fois

Couplet 4

Abakomez’ Ijambo ry’Umukwe, ni mukomere dor’ Umukwe araje. Mube maso mutegereze, no Gucungurwa kw’imibiri yanyu.

Vuz’ impundu yewe Torero, tera hejuru unaririmbe. Dor’ Umwami wawe nguy’ Araje, Halleluya Yesu Asingizwe. Répéter 2 fois

Halleluya Yesu n’Umukiza. Répéter 4 fois