Tous les cantiques

Ko waciye inzira

Impimbano · n° 61 Fr Siméon

Paroles

Couplet 1

Ko Waciy’ Inzira yawe Mwami, Nanjye umpe kuyigenderamo. Ko nzi neza k’ariyo itunganye, Umpitishe muri yo gusa.

Irera rwose naho yaba ndende, Abera bose bayinyuzemo. Répéter 2 fois

Couplet 2

Sinshaka rwose kujya mbaririza, ngo mmere nk’ugendera mu mwijima. Inzira naho zaba ar’igihumbi, Ibyanditswe byera bitubwir’ imwe.

Niyo yonyine itugeza mw’Ijuru, uko niko Kuri ni n’Ubugingo. Répéter 2 fois

Couplet 3

Turebere ku Ntumwa n’Abahanuzi, n’Abera bose bayinyuzemo, nta n’umwe wigez’ arambirirwa mu Nzira, kugez’ ubwo bageze kw’iherezo.

Ibyiringiro biduha kunesha, kuko ngo nta n’umuswa uzayiyoba. Répéter 2 fois

Couplet 4

Umpe kuyimanuka nyirimpano, no kuyiterera n’iba iterera. Undinde kwiganyira mur’iyo Nzira, ni nger’ igihe numva ko nihebye,

Umber’ impamba yanjye mu Rugendo, Undinde nzageze kw’iherezo. Répéter 2 fois