Tous les cantiques

Ndagushimira mana idahemuka

Impimbano · n° 33 Fr Ngarambe

Paroles

Couplet 1

Ndagushimira Mana idahemuka ibihe byose; Ubuntu Wangiriye ntakuzi isi itararemwa;

Mpa guhora nkwiringira Répéter 2 fois

Couplet 2

Nubwo Inzira irushaho gufungana umpe gukomeza; Ngukurikire ijoro n’umunsi ntarangaguzwa;

Nkunambeho nkwizigire Répéter 2 fois

Couplet 3

Ubu Ijwi ryawe sinkiryitiranya n’ayandi majwi; Wampamagaye mu izina ryanjye najye nditaba;

Mpa guhora niteguye Répéter 2 fois

Couplet 4

Itegurwa ry’Umugeni riragana ku iherezo; Mpa kuba maso nsenge ubutitsa ngutegereje;

Kugirango ntatungurwa Répéter 2 fois

Couplet 5

Ubu ntegereje ko Utunguka nkagusanganira; Hamwe n’Abera abo Watoye isi itararemwa;

Tuzahora tukuramya Répéter 2 fois