Ni kuki
Impimbano · n° 80 Fr Ngarambe
Paroles
Couplet 1
Ni kuki utajya wumva, ni kuki utajya wumvira? Ni kuki uhora ubwirwa, ni kuki utajya wihana? Répéter 2 fois
Couplet 2
Ni kuki wowe utajya ukizwa, ni kuki uhora wijimye? Ni kuki umuhemukira, kandi We yaragucunguye? Répéter 2 fois
Couplet 3
Ni kuki utajya uhinduka, ni kuki uhora ubabaye? Ngwino ku birenge bya Yesu, nka Mariya urababarirwa. Répéter 2 fois
Couplet 4
Ni kuki ubu uhumye amaso, ni kuki ubu utakibona, Amatwi yawe atacyumva, icyo Umwuka ambwira Itorero? Répéter 2 fois
Couplet 5
Ni kuki ubabaza Umwuka, ni kuki uba nka Kora, ni kuki uba Datani ukagambanira Itorero? Répéter 2 fois
Couplet 6
Ni kuki utuzura Umwuka, kuki kandi ari Isezerano, kuki uhora usubira inyuma, kuki none utamaramaza? Répéter 2 fois
Couplet 7
Ese ntufite amatsiko, ese ntuzi ko agarutse, ko mbona widamarariye, aho naza ntuzatungurwa? Répéter 2 fois
Couplet 8
Ndakwubwira inkuru za Yesu, Waje ku isi kugucungura, naho waba umwana w’ikirara, ngwino Agutegeye amaboko. Répéter 2 fois
Couplet 9
Enda ngwino ujye i Gologota, aho niho wacunguriwe. Enda ngwino umukurukire urahabonera amahoro. Répéter 2 fois