Tous les cantiques

Amaraso y'umucungunzi

Gushimisha · n° 85

Paroles

Gushimisha 85 - Amaraso Y’Umucunguzi

Couplet 1

Amaraso Y’Umucunguzi niyo Soko yoz’abanduye niyo Yeza abanyabyaha de bakabonera rwose.

Ndaguhimbariza Mucunguzi Imbabazi Wangiriye Ukanyoz’ ibyaha nakoze mu Maraso Wavuye.

Couplet 2

Urya Mwambuzi mwabambanywe ayarabutsw’ aranezerwa nanjy’ umwihebe mubi nka we, Untabare Umboneze.

Ndaguhimbariza Mucunguzi Imbabazi Wangiriye Ukanyoz’ ibyaha nakoze mu Maraso Wavuye.

Couplet 3

Mwami Yesu Mwana W’Intama njya ngukundira Mucunguzi Amaraso yaw’ atunganye ayo Watuviriye.

Ndaguhimbariza Mucunguzi Imbabazi Wangiriye Ukanyoz’ ibyaha nakoze mu Maraso Wavuye.

Couplet 4

Nta N’ikindi kibasha nkayo kudutsembaho ibicumuro no Gucungura n’abemeye kwizer’ Umucunguzi.

Ndaguhimbariza Mucunguzi Imbabazi Wangiriye Ukanyoz’ ibyaha nakoze mu Maraso Wavuye.

Couplet 5

Mperey’aho nayaboneye ava mu bikomere byawe nogez’ Urukundo Wankunze nzagushima ndinde mpfa.

Ndaguhimbariza Mucunguzi Imbabazi Wangiriye Ukanyoz’ ibyaha nakoze mu Maraso Wavuye.

Couplet 6

Nd’ino mw’isi, birananira kugushim’uko bikwiriye nyum’ Uzamp’urundi rurimi njye ngusingiz’iteka.