Tous les cantiques

Mpisha mumahema yawe

Impimbano · n° 41

Paroles

Oh! Mana yanjye, Mpisha Mumahema yawe. Répéter 2 fois

Couplet 1

Umunsi utagira uko usa, nabonye Imbabazi zawe, Imbaraga z’Urukundo zantaruye nazimiye. Ntakindi mfite Mukiza, uretse Ijwi rigushima. Jy’uguma Umpishe ndabizi, sinkundwa n’Umwanzi wanjye.

Oh! Mana yanjye, Mpisha Mumahema yawe. Répéter 2 fois

Couplet 2

Mumuyaga uhuha cyane, twabonye Imbabazi zawe. Ku marembo yuwo ukunda, hagoswe n’Ingabo nyinshi. Ndagushimiye Mukiza, kurukundo Ukunda abawe. Iteraniro Ryabera, rigushime Mana yanjye.

Oh! Mana yanjye, Mpisha Mumahema yawe. Répéter 2 fois

Couplet 3

Kubirenge by’Umukiza tuhicare turi benshi, twiyumvire Ijwi rituje n’Ijwi ry’Umukunzi wanjye. Unyakirane Urukundo, Jye ndi Kubirenge byawe. Mpamahoro mumutima, ndambirize imbere yawe.

Oh! Mana yanjye, Mpisha Mumahema yawe. Répéter 2 fois