Ndi mu nzir'ijya mw'ijuru
Impimbano · n° 88 Sr Adoline
Paroles
NDI MU NZIR’IJYA MW’IJURU NAHISEMO YESU
Couplet 1
Ndi mu nzir’ijya mw’Ijuru nahisemo Yesu, kuko Yangiriy’ Ubuntu Amp’Agakiza ke. Yarambabariye nari nkwiye gupfa, nizeye kuzamubona nimara kunesha.
Couplet 2
Kandi mur’urwo Rugendo ngan’iyo mw’Ijuru, mpura n’Intambara nyinshi zizanwa n’Umwanzi. Nzi k’Umwami wanjye ajy’andwanirira, nizeye kuzamubona nimara kunesha.
Couplet 3
Uwo Mukiza Wankunze Agendana nanjye, Ahor’Amp’ Imbaraga ze Akampumuriza. Azansohorez’ Amasezerano Ye, nizeye kuzamubona nimara kunesha.