Tous les cantiques

Mw'isi yacu no mw'ijuru nta zina nk'irya Yesu

Gushimisha · n° 186

Paroles

Couplet 1

Mw’isi yacu no mw’ijuru nta Zina nk’irya Yesu: Nta rindi ryampumuriza nk’iry’Uwatubambiwe.

Iryo Zina... ndarikunda ..... ry’Umucunguzi wanjye! Iryo Zina..... Rihebuje ... Ni ryo Rinyiringiza.

Couplet 2

Nihagir’umunt’ ushimwa w’umunyacyubahiro, naho yakirush’abandi Yes’Aramuhebuza.

Iryo Zina... ndarikunda ..... ry’Umucunguzi wanjye! Iryo Zina..... Rihebuje ... Ni ryo Rinyiringiza.

Couplet 3

Iryo Zina ryiza cyane ni ryo ngab’inkingira, irya myambi ya Satani ntabwo yarishobora.

Iryo Zina... ndarikunda ..... ry’Umucunguzi wanjye! Iryo Zina..... Rihebuje ... Ni ryo Rinyiringiza.

Couplet 4

Ereg’iryo Zina ryiza sinz’uko naryogeza, nzajya mw’Ijuru kubwaryo mpore nsingiza Yesu.

Iryo Zina... ndarikunda ..... ry’Umucunguzi wanjye! Iryo Zina..... Rihebuje ... Ni ryo Rinyiringiza.

Couplet 5

Ni ryo Rimpesh’ubutware bwo kunesh’ ibyi’iyi si, Rikamvana mu buretwa Rikamp’umudendezo.

Iryo Zina... ndarikunda ..... ry’Umucunguzi wanjye! Iryo Zina..... Rihebuje ... Ni ryo Rinyiringiza.

Couplet 6

Nzajya nkwikubit’imbere ni nkubona mw’Ijuru, wow’Umwam’ Utwar’abami Nyiringir’Usingizwe.