Tous les cantiques

Urukundo rw'umukiza ni nk'amazi

Agakiza · n° 85

Paroles

Agakiza 85 - Urukundo rw’Umukiza

Couplet 1

Urukundo rw’Umukiza ni nk’amazi menshi cyane. Ameze nk’isoko nziza idudubiza muri We.

Yesu ni We wuguruye rwa Rurembo rwo mw’Ijuru, kugira ngo ndwinjiremo kubw’ Ubuntu bwinsh’Agira.

Couplet 2

Nababay’iminsi myinshi, nasaga n’inyon’ihigwa. Natakiy’Umwami Yesu na We ntiyanyirukanye.

Yesu ni We wuguruye rwa Rurembo rwo mw’Ijuru, kugira ngo ndwinjiremo kubw’ Ubuntu bwinsh’Agira.

Couplet 3

Mwiyumvir’igitangaza, Yanyogej’ibyaha byose, kuber’ubwo Bunt’Agira ndirimban’Umunezero.

Yesu ni We wuguruye rwa Rurembo rwo mw’Ijuru, kugira ngo ndwinjiremo kubw’ Ubuntu bwinsh’Agira.

Couplet 4

Mu gitondo cy’Agakiza nzagera mur’iryo Rembo. Kuber’ Urukund’Afite nzinjira mur’uwo Murwa.