Amahoro Yesu aha abantu be
Gushimisha · n° 171
Paroles
Gushimisha 171 - Amahoro Yesu Ah’abantu be
Couplet 1
Amahoro Yesu—Ah’abantu be, ntagir’akagero,—Ntarondoreka; Ajy’ahumuriza—Abayafite; N’utayata, ntabwo—Wayakurwaho.
Wiringir’Imana:—Uyiringira ntabur’Amahoro—Mez’adashira.
Couplet 2
Abo Yes’Arindish’—Amaboko ye, nta mubish’ubasha—Kubageraho; Nta magany’abasha—Guhagarika; Imitim’irindwa—N’Umucunguzi.
Wiringir’Imana:—Uyiringira ntabur’Amahoro—Mez’adashira.
Couplet 3
Ibyishimo byose—N’ibyago byacu, biva mu Rukundo—Rw’Umwam’Imana; We gushidikanya;—Jy’uyiringira; Ntiyahemukira—Uyizer’atyo.
Wiringir’Imana:—Uyiringira ntabur’Amahoro—Mez’adashira.