Umunsi umwe
Impimbano · n° 50 Fr Ngarambe
Paroles
Couplet 1
Umunsi umwe nari kure mumanga; umunsi umwe Yesu yaje aje kunshaka; ampamagaye nditaba ndamwumvira; n’ubuntu nkesha ineza ye n’imbabazi
none ubu mbarizwa mu ntama zawe. Répéter 2 fois
Couplet 2
Umunsi umwe nababariwe ibyaha byanjye; umunsi umwe nawe wababariwe ibyawe; turahimbaza Yesu waducunguye; turaririmba agakiza yatugeneye
kugeza turangije Urugendo rwacu. Répéter 2 fois
Couplet 3
Umunsi umwe tuzimuka muriri cumbi; umunsi umwe Yesu azaza kutujyana; uzaba uhari cyangwa se uzasigara? Hazaba ibyishimo ndetse n’amarira
amahitamo ni none ntabwo ari ejo. Répéter 2 fois
Couplet 4
Umunsi umwe tuzagororerwa ikamba; umunsi umwe tuzahanagurwa amarira; mfite amatsiko y’uwo munsi n’ugera; tuzanezererw’ubudatandukana
ese nawe wumva ukumbuye gutaha. Répéter 2 fois
Couplet 5
Halleluya halleluya halleluya; uwo twategereje agiye kuza; Halleluya turi hafi kugerayo; Halleluya dutegereje kwambuka
twitegure tube maso ntazatinda. Répéter 2 fois