We mukunzi wanjye Yesu
Impimbano · n° 99 Fr Siméon
Paroles
Couplet 1
We Mukunzi wanjye Yesu, Mutabazi wanjye nkunda; Umutima wanjye nguyu, Untabare Uzunkomeze.
Aho nzaba nyura hose, Mwami nkwiragije wese; Nsabiye Ubugingo bwanjye, Uzandamize Urukundo. Répéter 2 fois
Couplet 2
Amarira yanjye nayo, ujy’Uyumva Uri mu Ijuru; Ningutakira Mukunzi, Uzandamize Urukundo.
Aho nzaba nyura hose, Mwami nkwiragije wese; Nsabiye Ubugingo bwanjye, Uzandamize Urukundo. Répéter 2 fois
Couplet 3
Abagenzi twagendanye, nababwiye Inkuru zawe, bambajije icyo Wampaye, nababwiye iby’Urukundo; Nababwiye Ineza yawe, nababwiye Ubuntu bwawe, kandi sinshidikanyako, kwiherezo nzakubona.
Aho nzaba nyura hose, Mwami nkwiragije wese; Nsabiye Ubugingo bwanjye, Uzandamize Urukundo. Répéter 2 fois
Couplet 4
Amahitamo yo ntayo, nkiri mu isi nurugamba, ariko icyo nshima niki, wamaze kunesha byose; Nuko ndangije Urugendo, maze imirimo yo mu isi, nambutse na wamugezi, Uzanyakire nze Iwawe.
Aho nzaba nyura hose, Mwami nkwiragije wese; Nsabiye Ubugingo bwanjye, Uzandamize Urukundo. Répéter 2 fois